FERWAFA yashwishuje abanyamakuru bavuga ko irimo gutegura amatora adakurikije amategeko

Yanditswe na Kuwa 12/07/2017, Saa 11:42:13 Yasuwe inshuro 271

Bimwe mu bitangazamakuru bitandukanye yaba ibivuga cyangwa se ibyandika bikorera hano mu Rwanda bimaze iminsi bitangaza ko amatora ya Komite Nyobozi ashobora kwigizwa inyuma, kubera abagize komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bishe nkana amategeko agenga yashyizweho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, bishe nkana.

 Ibyo bigashingirwa ku ibaruwa umunyamuryango wa Etincelles biciye ku munyamabanga mukuru w’iyi kipe Me Kizito Safari, yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, agaragaza ko akanama k’amatora ka FERWAFA katemewe n’amategeko, ndetse biramutse bidakosotse, byaviramo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ibihano bikomeye.

Ibi nibyo byatumye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA isohora itangazo rigenewe abanyamakuru rigamije kunyomoza ayo makuru ndetse n’ibimenyetso bishyigikira uko kuri.

Muri iryo tangazo, FERWAFA ihakana yivuye inyuma ibivugwa ko itubahirije ibiteganywa na « Code Electoral » ya FIFA mu gutegura amatora yo muri Nzeli 2017, ihakana kandi ibivugwa ko Akanama gashinzwe gutegura no kuyobora amatora katemewe kandi ko kadakurikije amategeko, inahakana ibitangazwa ko amatora yo muri 2017 atemewe kubera ko akanama gashinzwe gutegura amatora ari nako kazakira ubujurire.

 

Dore uko Itangazo rya FERWAFA rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara riteye

Hashingiwe ku bimaze iminsi bivugwa hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha abakunzi ba ruhago ibi bikurikira:

Nk’uko byakunze kunyura mu bitangazamakuru ko FERWAFA itubahirije ibiteganywa na « Code Electoral » ya FIFA mu gutegura amatora yo muri Nzeli 2017, turamenyesha abakunzi ba ruhago ko ataribyo. Ibiteganywa byose mu gutegura amatora byemejwe n’inteko rusange ya FERWAFA, yabereye i Rubavu kuwa 25 Werurwe 2017, nk’urwego rukuru ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda, uru rwego kandi nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo kuruvuguruza, tunabonereho kubamenyesha ko umumaro wa « Code Electoral » ya FIFA ari ugufasha buri gihugu gukora « code » yacyo yihariye igenga amatora (nk’uko bigaragara mu gika cya nyuma cy’intangiriro y’iyo code) bitandukanye cyane n’abakwirakwiza amakuru atariyo avuga ko iyo « code » ya FIFA ikwiye guterurwa igaterekwa muri buri gihugu uko yakabaye ikubahirizwa inyuguti ku nyuguti.

Nk’uko byavuzwe mu bitangazamakuru ko Akanama gashinzwe gutegura no kuyobora amatora katemewe kandi ko kadakurikije amategeko, turamenyesha abakunzi ba ruhago ko ataribyo kuko uburyo kagiyeho bwemejwe kandi gatorwa n’abagize Inteko Rusange ya FERWAFA.

Turamenyesha kandi abakunzi ba ruhago ko ibimaze iminsi bivugwa ko aka kanama kagizwe n’abakozi ba leta aho kuba kagizwe n’abayobozi b’amakipe nk’uko bikwirakwizwa hirya no hino. Nta muntu n’umwe uri muri aka kanama nk’umukozi wa leta, uwatorewe kukajyamo wese yatowe nk’umuyobozi w’ikipe, nta numwe wagiye muri aka kanama yitwaje kuba ari mu nzego za leta (ari nabyo bibujijwe).

Nkuko bivugwa ko amatora yo muri 2017 atemewe kubera ko akanama gashinzwe gutegura amatora ari nako kazakira ubujurire, ibi nabyo turabamenyesha ko ataribyo kuko FERWAFA isanzwe ifite urwego rugize akanama k’ubujurire abanyamuryango bose bajyanamo ubujurire bwose mu gihe baba batishimiye ibyemezo byafashwe n’urwego urwo arirwo rwose ruri munsi y’Inteko Rusange. Ako kanama karahari kandi kazakira ubujurire bwose kazashyikirizwa, bityo turabasaba kudaha agaciro ibyo bindi bivugwa bitandukanye n’ukuri. Tuboneyeho kandi kumenyesha abakunzi ba ruhago ko bamwe mubakwirakwije ibi binyoma, amakipe yabo yamaze kubamagana anatumenyesha ko abakwirakwije ibyo byose babikoze mu mazina yabo bwite atari mu mazina y’amakipe bahagarariye, bityo turabasaba kutabiha agaciro.

 

Dushimiye buri wese ukomeza kugira uruhare mu kubaka ruhago nyarwanda.

Ubwanditsi@rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->