Espoir FC yazanye Abarundi babiri bazakemura ikibazo cy’ubusatirizi

Yanditswe na Kuwa 22/08/2017, Saa 12:15:21 Yasuwe inshuro 380

Mugihe habura iminsi mike ngo shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru itangire ,ikipe ya Espoir Fc yo mu karere ka Rusizi ikomeje imyitozo kuri stade y’akarere ka ari nako yiyubaka izana abazayifasha mu busatirizi.

Nk’uko yabitangarije rwandadailynews.com umutoza w’ikipe ya Espoir Fc Ndizeye Jimmy yavuzeko bazanye abakinnyi babiri b’Abarundi (ntiyifuje gutangaza amazina yabo), yemeza ko baje gukemura ikibazo cy’ubusatirizi muri iyo kipe.

Umutoza Ndizeye Yagize ati:”Kugeza ubungubu twamaze kuvugana n’abakinnyi babari b’Abarundi kandi ko twizeye ko bazadufasha ku kibazo cy’ubusatirizi .Mwese muziko Espoir yagenderega ku bakinnyi bugarira akaba aribo batsinda ibitego ariko aba twazanye bazabidufasha.”

Ikipe ya Espoir fc yarangije ku mwanya wa 8 muri champion ya 2016-17,ikaba yarageze ku mukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro aho yatsinzwe na APR FC .


      

Tanga igitekerezo

-->