Ese Gacinya niba nta cyemezo ashobora gufatira FC yaba ari Perezida?-Umufana

Yanditswe na Kuwa 21/07/2017, Saa 15:10:52 Yasuwe inshuro 396

Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwongeye kutumvikana n’abayoboye ikipe ya Rayon Sports Football Club, ni ku mwanzuro wo guha akazi Olivier Karekezi nk’umutoza mukuru, aho yari buzungirizwe na Katawuti na Ramadhan nk’umutoza w’abazamu.

Ibi bije nyuma y’aho Amakuru yizewe yavugaga ko abayobozi ba Rayon Sports yatangazaga ko Olivier Karekezi na Ndikumana Hamadi Katauti bamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza mu mwaka utaha aho bagombaga gutangira akazi kuwa kabiri tariki ya 25 Nyakanga.

Ibi byaje gushimangirwa na perezida wa Rayon Sports Gacinya Denis watangaje ko Olivier Karekezi yamaze kuba umutoza wabo bidasubirwaho. Gacinya Denis yagize ati:

“Karekezi twarangije kumvikana ndetse ubu ni umutoza wa Rayon Sports. Twamuhaye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma tuzicara turebe umusaruro tumenye niba yakongererwa amasezerano”.

Naho umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Bwana Gakwaya Olivier avugana na Kigali today yavuze ko basabye Karekezi gukomeza gufasha Rayon Sports gutwara ibikombe nkuko isanzwe ibitwara.

Yagize ati “Inshingano twamuhaye mbere na mbere ni ukuduhesha ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda tumaze imyaka ibiri dutwara, harimo igikombe cy’amahoro twatwaye umwaka washize na shampiyona twatwaye uyu mwaka (2016-2017) akanatugeza mu matsinda ya CAF Champions League.”

Ibi ariko byaje kunyomozwa n’umuryango wa Rayon Sports, aho Visi Perezida wa mbere ushinzwe imiyoborere Rudasingwa Jean Marie Vianney yatangarije Radio Flash ko ibyo bya Karekezi atari ukuri kandi ko byabatunguye.

Yagize ati: “Natwe byadutunguye nkuko namwe byabatunguye. Nta burenganzira (Gacinya) afite bwo gusinyisha umutoza kuko na we ni umukozi nk’abandi”.

“Ntabwo byumvikana uburyo yatangaza ko yumvikanye n’umutoza kandi ubuyobozi bw’umuryango butabizi. Ubundi batugezaho icyifuzo maze natwe tukacyemeza. Gusa ibi ntabyabayeho, bityo kugeza uyu munsi nta biganiro twigeze tugirana na Karekezi Olivier”.

Amakuru atangazwa na Rughago yacu avuga ko Nkunzigoma Ramadhan bagombaga gukorana, yari yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru, akaba acumbitse mu mujyi wa Kigali, naho Katauti wari umutoza wungirije wa Musanze FC n’ubwo ikipe ye yashatse kumwongerera amafaranga menshi, ntiyemeye kongera amasezerano akaba yahisemo gusubira mu ikipe yamugize igihangange hano mu Rwanda.

Ibi rero byaje gutuma bamwe mu bafana barakara yewe banatangira kwikoma ubuyobozi bwa rayon Sport ari nako basaba ko hahinduka imiyoborere nk’iyi.

Umwe yagize ati: "Ese ibi biraboneye?Umuryango wa gikundio uti" [ibya Karekezi ntabyo tuzi nta nubwo twaganiriye ngo kandi GACINYA ni umukozi nk’abandi ntaburenganzira afite bwogukora ibyo!!!!!]

GACINYA ati <Karekezi ni umutoza mushya wa Rayon Sport yasinye imyaka ibiri ese ibi biratwerekeza he? Ese Gacinya niba nta cyemezo ashobora gufatira FC yaba ari President?"

 

Undi ati:" Ariko jyewe ndibaza niba Gacinya ari umukozi nk’abandi bose.. like(nka) Rwigema cyangwa Irambona ubwo azababwira ikintu bagikore? Cyangwa bazamusubiza bati:" Ntacyo utubwira wowe uri umukozi nka twe twese? please(Nyabuna) bariya basaza bayobora umuryango bahahe Gacinya agaciro akwiye."

 

Undi nawe ati:" Ubuse hari uzongera kwibaza abatuma ikipe Ihorana ibibazo? Ni aba nyine, bagumura ba Manzi, Savio, Mugeni, badutenguha ku munota wa nyuma."

Ubusanzwe Rayon Sport iyoborwa n’umuryango noneho hakabamo ibindi bice by’imikino biyoborwa na komite nto bigaragara ko zifata ibyemezo zabanje kugisha inama umuryango.

 

Ubwanditsi


      

Tanga igitekerezo

-->