Donald Trump agiye kuvana Amerika mu masezerano ku bucuruzi bw’intwaro ku isi

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 27/04/2019, Saa 23:13:40 Yasuwe inshuro 114

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko azakura iki gihugu mu masezerano mpuzamahanga ajyanye n’icuruzwa ry’intwaro.

Aya masezerano - ahuriweho n’ibihugu 130 - yashyizweho umukono mu mwaka wa 2013 n’uwo yasimbuye Barack Obama, agamije gushyira gahunda mu bucuruzi bw’intwaro hagati y’ibihugu.

Ishyirahamwe ry’Amerika rijyanye no gutunga intwaro rivuga ko ayo masezerano ari ukugenzura gutunga imbunda ku isi, kandi ko abangamiye uburenganzira bwo gutunga imbunda bukubiye mu itegekonshinga ry’iki gihugu.
Ubwo yavugiraga mu nama ngarukamwaka y’iri shyirahamwe yaberaga i Indianapolis ejo ku wa gatanu, Bwana Trump yavuze ko azasaba sena y’Amerika kutemeza ayo masezerano.

Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi kigurisha intwaro nyinshi mu mahanga. Ikigero cy’intwaro igurisha mu mahanga kirutaho 58 ku ijana (58%) icy’intwaro zigurishwa n’Uburusiya buri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugurisha intwaro nyinshi.

Bwana Trump yagize ati: "Turibuze gukuraho umukono wacu". Yongeyeho ko umuryango w’abibumbye, ONU, vuba aha uzamenyeshwa ko Amerika yikuye muri ayo masezerano.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida bya White House nyuma y’ijambo rye, rivuga ko aya "masezerano ananirwa gucyemura by’ukuri guhererekanya intwaro bitagize icyo byitayeho" kuko ibindi bihugu biri mu bya mbere mu gucuruza intwaro ku isi - birimo Uburusiya n’Ubushinwa - bitayashyizeho umukono.

Abategetsi ba ONU babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko mbere ONU itari izi ko Bwana Trump afite gahunda yo gukura Amerika muri uwo muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bw’intwaro gusa imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ibyavuzwe na Bwana Trump.