Ismaila Diarra rutahizamu wakiniye Rayon Sports mu gice cy’umwaka w’imikino 2015-2016 akanabaha igikombe cy’Amahoro abatsindira APR FC igitego kimwe cyarangije umukino waberaga kuri sitade Amahoro kuwa 4 Nyakanga 2016, yagarutse mu Rwanda aho aje gufatanya na Rayon Sports kurwana ku gikombe cya shampiyona iyi kipe ibitse.
Nyuma y’umwaka w’imikino 2015-2016, Ismaila Diarra yahise ajya mu ikipe ya DCMP muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ikipe amazemo umwaka umwe mbere yo kugaruka muri Rayon Sports.