Bresile: Icyamamare mu mupira w’amaguru Ronaldinho yinjiye muri politiki.

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 24/03/2018, Saa 10:44:25 Yasuwe inshuro 181

Umunyabrezile Ronaldinho w’imyaka 37 y’amavuko wabaye umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru yinjiye mu ishyaka ry’abarepubulicain ryo muri Bresile. Izi nzozi ze akaba yarazitangaje ubwo mu 2005 yatoranywaga nk’umukinyi witwaye neza agahabwa umupira wa zahabu.

Ronaldinho yinjiye muri politiki binyuze mu ishyaka ry’abarepubulike kuri uyu wa kabiri. Akaba abaye umukinnyi wa kabiri wakomeye mu mupira w’amaguru winjiye muri politiki nyuma ya George Weah wabaye umukinnyi ukomeye akanatwara umupira wa zahabu mu 1995 bikarangira abaye Perezida wa Liberia.

Ronaldinho yabanje gusobanurirwa imikorere y’ishyaka ry’abarepublicain n’umuyobozi w’umujyi wa Rio, Marcelo Crivella.

Ronaldinho yatangaje ko yishimiye gutanga umusanzu we ku mishinga igamije ineza y’abaturage kandi igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Kugeza ubu Ronaldinho ategereje kwemezwa mu matora rusange y’abanyamuryango ateganyijwe mu Ukuboza k’uyu mwaka wa 2018.

Ronaldinho abajijwe ko adatunguwe kuba yinjiye muri politiki, yavuze ko ari inzozi yagize kuva kera kuko atari ubwa mbere agiye mu bikorwa bya politiki kuko yari ku rutonde rwa 10 mu matora y’abasenateri ariko akaba atarakunze kubiha umwanya kubera indi mishinga yarimo.

Ronaldinho yinjiye mu ruhando rwa politiki nyuma yo kugacishaho mu mupira w’amaguru akamenyekana ku isi.

Bamwe mu byamamare mu mikino bagiye muri politiki ni nka Georges Weah wabaye umukuru w’igihugu cya Liberia, umunyabresile Pele wakomeye muri Selecao wayoboye minisiteri ya siporo kuva 1995-1998, akurikirwa na Romario ndetse na Bebeto babaye abadepite mu 2010.

Ni inkuru dukesha FRANCE 24


      

Tanga igitekerezo

-->