Breaking: Igihugu cya Sudani gihagaritswe mu muryango w’Afurika y’unze ubumwe

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 6/06/2019, Saa 14:40:17 Yasuwe inshuro 687

Nyuma y’inama y’abagize akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Afurika y’unze ubumwe kateranye ku wa kabiri banzuye ko igihugu cya Soudani ivanwa muri uyu muryango ubusanzwe ugizwe n’ibihugu byose by’Afurika uko ari 55.

Ni umwanzuro umaze gutangazwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ko iki gihugu kitemerewe kugaragara mu bikorwa by’umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu gihe kitari cyakemura ikibazo cyo guheza abasivile mu buyobozi ndetse no kuba cyarishe amagana y’Abaturage yigaragambyaga.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’inama yabereye muri i Addis-ababa muri Ethiopia aho batangaza ko iki gihugu kigomba gukomorera aba sivili bakaba ari bo bajya mu buyobozi kuko ari wo muti w’ibibazo byo muri iki gihugu.

Abanye sudani ibihumbi bagiye mu mihanda bamagana igisirikare aricyo gifite ubutegetsi ko baha umwanya n’abatari abasirikare bakayobora gusa abo baturage baje kuraswaho n’ingabo z’icyo gihugu bamwe bahasiga ubuzima.

Iki gihugu cya Sudani cyabaye umunyamuryango w’Afurika y’unze ubumwe muri Gicurasi mu 1963.