Bob Wine atewe agahinda n’umufana we wakubiswe akamenwa ubugabo

Yanditswe na Kuwa 13/07/2017, Saa 17:11:50 Yasuwe inshuro 242

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Robert Ssentamu Kyagulanyi wamenyekanye nka ‘Bobi Wine’ nyuma yo gutsinda amatora, akarahiririra kuba umwe mu badepite bagize inteko ishingamategeko ya Uganda avuga ko atewe intimba n’agahinda ku bw’umufana we wakubiswe kugeza aho amenwe ubugabo, azira gushyigikira Bob wine ubwo yiyamazaga.

Mu butumwa bugaragara ku rukuta rwe rwa facebook, Ssentamu (Bob Wine) avuga ko ashenguwe no Kuba Patrick Sande yarahohotewe na Police y’igihugu ya Uganda, igiteye agahinda ku rushaho ngo ni uko byakorwaga bose babireba kuri Televiziyo imwe ikorera mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati:” Muri iki gitondo naganiriye na Sande Patrick, umwe mu bafana bange benshi igipolisi cyakoreye iyicarubozo tariki ya 29 Kamena ku gasantere ka Kasangati ubwo abatuye Kyadondo batoraga, kandi byose byagaragaraga kuri Televiziyo.”

Bob wine kandi avuga ko umufana we yahohotewe kugeza aho ubugabo bwe bwangirika.

Yagize ati: Patrick yarakubiswe, ahondagurwa imigeri hagati y’amaguru bimuviramo kwangirika ubugabo none nanubu aracyava amaraso menshi nubwo kugeza ubu arimo ukurikiranwa n’abaganga.

Bob Wine asaba akomeje ko abakoze ibi babiryozwa kandi umuco wo kudahana ugacika burundu muri Uganda.

Uyu muhanzi w’imyaka 35 watsinze amatora ku majwi 77%, nyuma yo kurahira yasabwe guhitamo umwanya azajya yicaramo mu gihe imirimo ye mu Nteko Ishinga Amategeko izaba itangiye, mu bice bibiri bigize ingoro yayo maze ahitamo kujya mu gice kicarwamo n’abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’irya NRM rifitemo imyanya myinshi ndetse akaba ari naryo riyoboye muri iki gihugu.

Bob Wine yamenyekanye ku ndirimbo nka Bada, Kiwaani , Abantu n’izindi nyinshi.

Mulindwa Augustine/Rwanda Daily news


      

Tanga igitekerezo

-->