Bitarenze ukwezi kwa 3 abimukira bavuye muri Israheli bashobora kuba bageze mu Rwanda

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 4/01/2018, Saa 15:58:52 Yasuwe inshuro 1198

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Isiraheli yatangaje ko izishyura ibihumbi by’abimukira b’abanyafurika baba muri iki gihugu bagasubira iwabo cyangwa bakajya mu bindi bihugu byemeye kubakira nk’u Rwanda na Uganda.

Buri mwimukira ngo agomba guhabwa ibihumbi 3500 by’amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga gato miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 mu manyarwanda, ndetse n’itike y’indege imwerekeza mu bihugu bindi nk’u Rwanda na Uganda.

Niba batabyemeye ngo abazafatirwa ku butaka bwayo nyuma y’ukwezi kwa Gatatu 2018 bazafungwa.

Ministiri w’intebe Benjamin Netanyahu ubwo yari mu nteko ishingamategeko asobanura gahunda yo kwishyura abimukira bakayivira ku butaka, yavuze ko ngo banatangiye gufunga amayira aba bimukira banyuramo kuko muri 2013 ngo yafunze inzira abimukira banyuragamo baturutse mu gihugu cya Misiri, ariko ngo abagera ku bihumbi 60 bakaba bari baramaze kwambuka.

Ibi bigiye gukorwa mu gihe mu Gushyingo 2017 Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,Louise Mushikiwabo yemereye itangazamakuru ko ibyo kwakira bamwe muri aba bimukira ari ukuri ariko ntiyavuga neza igihe bizakorerwa kuko ngo ibihugu bitari byagashoboye kugera ku mwanzuro wa nyuma.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo

Mu ntangiro z’iki cyumweru, byatangajwe ko inama y’abaminisitiri muri Israel yemeje kohereza mu Rwanda abimukira ifite baturutse muri Sudani na Eritrea, leta ikazajya ihabwa $5000 ku mwimukira yakiriye, uwemeye kugenda ku neza nawe agahabwa $3500.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza REUTERS, bivuga ko ngo umubare munini w’abimukira bari muri Isiraheli ukomoka mu bihugu bya Eritrea na Sudani byombi byo muri Afurika.

Isiraheli isobanura ko ngo kwiyongera kw’abimukira ku butaka bwayo ari umutwaro ku gihugu byumwihariko ku bukungu.

Netanyahu ati ”Twirukanye abakabakaba mu bihumbi 20, ariko ubu igihe kirageze ngo n’abasigaye bagende”.

Netanyahu avuga ko ngo hari abagera ku bihumbi 38 barebwa n’iyi gahunda ndetse ngo bamwe muri bo basaga 1400 batangiye gufungirwa mu makambi y’impunzi.

Kuva ubu kugeza mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, ngo ababishaka bazishyurwa batangire kurizwa indege, nyuma yaho ngo abasigaye binangiye bakazirukanwa ku gahato.

Abimukira bazinangira bazirukanwa ku gahato abandi bafungwe

Nubwo Isiraheli yemeye kwishyura aba bimukira, ngo hari bamwe basabye kwishyurwa bakagenda ariko batemerewe bakaba bari bagitegereje dore ko ngo abemerewe ari umwe ku ijana (1%) ugereranyije n’umubare w’abimukira bahari.

Imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yakunze gushinja Isiraheli kugenda biguru ntege mu gukemura ikibazo cy’abimukira basabaga ubuhungiro iyishinja ko ari uburyo bwo kubirukana, cyakora Isiraheli yo ikabihakana.

Israheli ikunze kumvikana mu mvugo zisa nko kutishimira aba bimukira ibita umutwaro n’ikigeragezo cyane ko Netanyahu yigeze no kuvuga ko ari cancer.

Uwitwa Teklit Michael w’imyaka 29 y’amavuko uba mu mujyi wa Tel Aviv, ukomoka muri Eritrera yabwiye itangazamakuru ko ari icyemezo atishimiye na bagenzi be.

Ati” Ntituzi ikidutegereje mu Rwanda no muri Uganda, twahitamo kujya muri gereza aho kugenda”.

Netanyahu kandi avuga ko aho aba bimukira bari nta muturage wiyumvamo ko atekanye, bityo agasanga kubirukana ngo ari bwo buryo rukumbi bwo kugarura umutuzo n’umutekano mu baturage ba Isiraheli.

Kugeza ubu u Rwanda nta yandi makuru ayo ariyo yose rurongera gutanga ku bijyanye no kwakira aba bimukira.


      

Tanga igitekerezo

-->