Bidasubirwaho Rayon sport yihesheje agaciro itwara igikombe yaherukaga mu myaka ine ishize

Yanditswe na Kuwa 17/05/2017, Saa 19:52:54 Yasuwe inshuro 255

Bidasubirwaho, Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona (Azam Rwanda National Football League) nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino w’indyankurye w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Rayon Sports itwariye igikombe kuri Mukura VS mu gihe hakibira imikino ine kuri buri kipe ngo shampiyona y’uyu mwaka irangire.

Ibitego 2-1 Rayon Sports itsinze Mukura VS bitumye ihita igira amanota 67, aho ihise irusha APR FC iyikurikiye amanora 13, mu gihe hasigaye imikino ine ifite agaciro k’amanota 12 ku ikipe ibashije kuyitsinda yose.

FT Rayon Sports 2-1 Mukura VS.

Kuri stade regional ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 17 niho harangiye umukino Rayon sports itsinzemo Mukura VS ibitego 2-1 byombi bya Moussa Camara. Byubatse amateka y’umutoza Masudi Djuma utwaye igikombe cya mbere cya shampiyona ari umutoza.

Iminota 13 ya mbere y’umukino yari ihagije ngo Rayon sports ifungure amazamu kuri coup franc yatewe na Kwizera Pierrot igera ku mutwe wa Moussa Camara ahindukiza Andre Mazimpaka urindira Mukura VS, n’igice cya mbere kirangira Yvan Jacky Minnaert adashoboy kwishyura.

Mu gice cya Kabiri Rayon sports yongeye gutangira neza. Yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 56 ku mupira yahawe na Nahimana Shasir. Nyuma y’umunota umwe gusa Mukura VS yabonye impozamarira ku gitego cyatsinzwe na Yussuf Habimana.

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nzayisenga Jean d’Amour, Nshuti Dominique Savio, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Tidiane Kone, Kwizera Pierrot, Nsengiyumva Moustapha, Moussa Camara.

Mulindwa Augustine

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nzayisenga Jean d’Amour, Nshuti Dominique Savio, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Tidiane Kone, Kwizera Pierrot, Nsengiyumva Moustapha, Moussa Camara

- See more at: http://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/live-abafana-ba-rayon-sports-bari-mu-byishimo-nyuma-yo-gutwara-igikombe-cya-shampiyona-2016-2017#sthash.U4Y7C6nD.dpuf

Tanga igitekerezo

-->