Bangladesh: Impunzi z’Abarohinjya zatangiye kwimwa inkunga y’ibiribwa

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick Kuwa 15/09/2017, Saa 19:17:28 Yasuwe inshuro 411

Impunzi z’abayislamu zibarirwa mu bihumbi 290 bo mu bwoko bw’abarohinjya bahunze akarengane bakorerwa mu gihugu cya Birimaniya, mu byumweru bigera kuri bibiri barahugiye mu gihugu cya Bangladesh bakomeje kwicwa n’inzara.

Abakurikirana ikibazo cy’impunzi z’abarohinjya, bemeza ko uku kubura inkunga y’ibiribwa, bigiye kugira ingaruka ku mpunzi zibarirwa mu bihumbi 500 bahungiye muri Bangladesh no mu bice byegereye umupaka wa Birimaniya.

Umwe mu mpunzi z’abarohinjya aganira Radio mpuzamahanga y’abafaransa yagaragaje ko bafite ikibazo cy’ibiribwa, ariko kubera anafite umwana uhambiriye bande ku maguru yombi kubera ibikomere by’ubushye aho abasirikare ba Birimaniya bamumennyeho amazi ashyushye aratabaza ngo bahabwe n’imiti.

Ikibazo cy’abagaragaza ibikomere cyemejwe na Docteur Karmaker watangaje ko ahanini mu mpunzi z’abarohinjya baza kwa muganga, umubare munini baza bafite ibikomere bakomora ku bushye ndetse n’inkoni bakubiswe.

Igikomeje guteza impungenge n’uko usanga mu mpera z’icyumweru hashobora kuboneka abarwayi barenga 700. Ibi bikaba byatangiye gufata indi sura kuko ikibazo cy’isuku cyabaye ingutu, kuko abagera mu bihumbi 20 babarizwa mu bice by’icyaro kandi harangwa n’umwanda.

Uyu mwanda ukaba watagiye gutuma benshi barwara impiswi, gucibwamo no gutakaza amazi mu mubiri. Ibi bikaba bituruka ku mazi mabi bavoma mu migezi itemba yanduye, ndetse no kwituma hafi y’aho bakura amazi. Ibi bikaba biteye impungenge ko hashobora kuvuka icyorezo cya Korela.

Icyakoze hari andi makuru avuga ko hari imodoko z’amakamyo zatangiye kugenda zitanga amazi meza, ariko ikijyanye n’inkunga y’ibiribwa bikaba bikigoye kuboneka kuko n’ibihari bidahagije

Ni inkuru dukesha RFI


      

Tanga igitekerezo

-->