Australiya : Polisi yatahuye ukekwaho guhitana umwana w’umunyeshuri Aiia Maasarwe

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 19/01/2019, Saa 14:11:50 Yasuwe inshuro 355

Polisi yo mu gihugu cya Australiya irarega umwana w’umuhungu ibyaha byo kwiba no kwica umunyeshuri w’umunya-Isiraheli aho umurambo we wavumbuwe i Melbourne, umujyi mukuru w’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Australiya, mu minsi ishize.

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) n’ikinyamakuru le parisien, ngo ubwo yicwaga, Aiia Maasarwe w’imyaka 21 y’amavuko yari arimo kuvugana n’umuvandimwe we kuri telefoni mu ma saa sita z’ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu.

Icyo gihe ngo yari atashye avuye mu gitaramo hafi ya kaminuza yari amazemo umwaka yiga.

Mu minota mike, ni bwo mu ishyamba riri aho habonywe umurambo w’uyu mwana w’umunyeshuri.

Polisi yatangaje ko yacakiye kuri uyu wa Gatanu, Codey Herrmann w’imyaka 20 y’amavuko imukekaho ibyaha by’ubujura n’ubwicanyi bwa Aiia Maasarwe. Akaba ngo yanagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatandatu.


      

Tanga igitekerezo

-->