Arabia Saoudite:Yasabye gatanya kubera umugabo we amurutisha nyina

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 8/01/2018, Saa 10:29:57 Yasuwe inshuro 859

Umugore w’umunya Arabia Saoudite yaregeye gatanya mu rukiko bitewe n’uko ngo umugabo we amukunda kurusha nyina.

Ni ibintu byababaje umugabo cyane ndetse asaba umucamanza kudaha agaciro iby’iki kifuzo, ariko umugore we ashimangira ko ntacyamubuza kugenda.

Ari imbere y’urukiko, umugore yashimangiye ko umugabo we akoresha amafaranga y’umurengera mu kumwitaho, nyamara amafaranga akoreshwa muri ibyo yagafashije mama we n’umuryango muri rusange.

Umugabo utari warahishuriwe n’uyu mugore icyihishe inyuma ya gatanya avuga ko yatangajwe n’icyemezo cy’umugore we.

Ati:" Byantangaje, nakoze ibi byose ngo nigarurire umutima w’umugore wange."

Urukiko rwemeje ko gutandukana kubera iyi mpamvu bishoboka kandi biri mu burenganzira bw’umugore.

Source:Saudi Gazette


      

Tanga igitekerezo

-->