APR FC yananiwe kwikura imbere ya Police FC, amahirwe ku gikombe ikomeza kuyaha Rayon Sports

Yanditswe na Kuwa 30/04/2017, Saa 20:21:10 Yasuwe inshuro 246

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagiye gukina uyu mukino iri ku gitutu gikomeye nyuma y’uko Rayon sports yitwaye neza igatsinda Musanze FC 1-0 byatumye ishyira intera y’amanota umunani iyirusha mu gihe shampiyona igana ku musozo.

Ku rundi ruhande, Police FC y’umutoza Seninga Innocent nayo yashakaga gukomeza gushaka uburyo bwo kwegera APR FC ishaka kuyitsimbura ku mwanya wa mbere.

APR FC yatangiye uyu mukino isatira ndetse iza kubona igitego gusa umusifuzi Ishimwe Claude aracyanga avuga ko Rugwiro Herve yakoreye ikosa umuzamu Nzarora Marcel.

Uyu mukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi abafana bari baje kwihera ijisho uyu mukino kuri Stade ya Kicukiro.

Ba rutahizamu ba APR FC barimo Issa Bigirimana wabonye amahirwe imbere y’izamu rya Nzarora Marcel ariko ntiyabubyaza umusaruro.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye APR FC ya Jimmy Mulisa ariyo yihariye umukino ariko kubona urushundura bikomeza kwanga.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC igifite umurindi ndetse iza no guhirwa kuko ku munota wa 52, Imran Nshimiyimana yafunguye amazamu ku gitego cyari kivuye kuri koruneli yari itewe na Sibomana Patrick.

Nyuma yo kwinjizwa igitego abakinnyi ba Police FC babaye nk’abakangutse n’abo batangira gusatira cyane. Ku munota wa 62 Dany Usengimana yaboneye iyi kipe y’Abapolisi icyo kwishyura.

Amakipe yombi yakomeje gukina acunganwa ndetse biza kurangira banganyije igitegio kimwe kuri kimwe.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mouhamed, Twagizimana Fabrice, Habimana Hussein, Jean Marie Vianney Muvandimwe, Nizeyimana Mirafa, Mushimiyimana Mohamed, Ngendahimana Eric, Imurora Japhet, Dany Usengimana na Mico Justin.

APR FC: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Imanishimwe Emmanuel, Imran Nshimiyimana, Djihad Bizimana, Muhadjili Hakizimana, Benedata Janvier, Issa Bigirimana na Sibomana Patrick.

Uko imikino yose yakinwe mu mpera z’iki cyumweru yarangiye:

Kuwa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2017: 
- AS Kigali 2-1 
- Pépinière FC 
- Gicumbi FC 1-0 Amagaju FC 
- Espoir FC 0-0 Etincelles FC

Kuri Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2017: 
- Police FC 1-1 APR FC 
- Mukura VS 2-1 Bugesera 
- Sunrise FC 1-2 Kiyovu SC 
- Kirehe FC 0-2 Marines FC


      

Tanga igitekerezo

-->