Angelina Jolie rurangiranwa muri sinema ari mu gihugu cya Kenya

Yanditswe na Kuwa 20/06/2017, Saa 14:30:49 Yasuwe inshuro 217

Uyu mukinnyi w’ikirangire ku Isi mu gukina Cinema wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika,Angelina Jolie ari mu rugendo mu gihugu cya Kenya aho ateganya gufata ijambo akagaruka ku bibi bigaragara mu ntambara birimo no gufata abagore n’Abakobwa ku ngufu mu gihe ki intambara.

Iryo jambo ararigeza ku ikoraniro ryateguwe ni ingabo z’igisilikare cy’Ubwongereza mu gushaka uburyo hazajya hahagarikwa ibibi cyane cyane bijyanye no gufata ku ngufu abagore n’Abakobwa mu gihe cy’intambara.

Angelina Jolie amaze gutandukana n’Abakinnyi ba filime harimo Jonny Lee Miller na Billy Bob Thornton,Muri kino gihe akaba aheruka gutandukana n’Umugabo wiwe wa gatatu,Akaba n’umukinnyi wa Filime Brad Pitt,Bakaba baratandukanye mu kwezi kwa cyenda 2016.

Inkuru ya BBC yashyizwe mu Kinyarwanda na Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->