Amerika igiye guhana ibihugu birimo u Rwanda na Tanzaniya kubera guca caguwa

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 17/02/2018, Saa 17:28:09 Yasuwe inshuro 455

Mu mwaka wa 2016 nibwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guca imyenda n’inkweto bya caguwa murwego rwo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Iki ni icyemezo cyashyigikiwe na bimwe mu bihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba birimo Tanzaniya na Uganda aho nabyo byaciye imyenda n’inkweto bya caguwa, gusa iki cyemezo ntikigeze gishyigikirwa na Leta z’unze ubumwe z’Amerika dore ko yagiye yerekana ko iki cyemezo cy’ibi bihugu kirimo kutubahiriza amasezerano mu by’Ubucuruzi byagiranye na Leta z’unze ubumwe z’Amerika.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bishinzwe iby’ubukungu n’ubucuruzi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rivuga ko ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba byahagaritse caguwa bigiye gufatirwa ibihano guhera mu cyumweru gitaha.

Inkuru dukesha the EasterAfrican cyatangaje ko iri tangazo rigamije kureba niba u Rwanda, Tanzaniya, na Uganda byakwisubiraho bikemerera caguwa gucuruzwa muri bino bihugu.

Kubera iki Leta zunze Ubumwe z’Amerika zafatira ibi bihugu ibihano?

Mu masezerano ya AGOA ibi bihugu bifitanye na Leta zunze Ubumwe z’Amerika no mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, agamije koroherezanya mu bijyanye n’ubucuruzi muri ibi bihugu na Amerika.

Aya masezerano yagombaga kurangira mu mwaka wa 2019, gusa Leta zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko ziteguye gutanga ibihano by’Amafaranga kuri bino bihugu mu gihe bidasubijeho ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa kugeza amasezerano bagiranye arangiye.

Ibi bihano bikaba byazabifata mu cyumweru gitaha nibiba bitari byasubizaho ubucuruzi bwa caguwa, Dore ko Amerika yo ivuga ko barenze ku masezerano bagiranye.

U Rwanda rubivugaho iki?

Guverineri wa banki nkuru y’igihugu John RWANGOMBWA aherutse gutangaza ko Leta y’u Rwanda yiteguye kwakira ingaruka zose zizaturuka kuri iki cyemezo.

Kuva mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwahanitse imisoro y’imyenda n’inkweto bya caguwa aho ikiro kimwe kimyenda ya caguwa cyavuye ku mafaranga 160 y’Amanyarwanda kigera ku 2200. Ikiro kimwe cy’inkweto za caguwa cyavuye ku mafaranga 160 kigera kuri 2500 y’amanyarwnda.

niyoyitadamour@gmail.com
source: the EasterAfrica.


      

Tanga igitekerezo

-->