Amagana y’Abongereza mu myigaragambyo bamagana uruzinduko rwa Donald Trump

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 4/06/2019, Saa 14:03:35 Yasuwe inshuro 1081

Ku munsi wejo hashize ku itariki 3 Kamena nibwo Perezida wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’Ubwongereza aho yabonanye na bamwe mu bayobozi bakomeye b’i Bwami harimo n’Umwamikazi Elizabeth

Uru ruzinduko rwa Trump ruri mu byavugishije abaturage bo muri iki gihugu berekana ko uyu mu perezida atari akwiye kuza muri iki gihugu kandi ko biteguye kwigaragambya bamagana uru ruzinduko rwe.

Ni muri urwo rwego mu murwa mukuru i London abagera ku bihumbi icumi bari mu mihanda y’uyu mujyi bamagana uruzinduko rwa Donald Trump. ’’reka tumwereke ukuri ku miyoborere ye, amacakubiri, urwangano nibyo byugarije imiyoborere ye. Trump nabo bafatanyije kuyobora nta kaze bahawe hano mu Bwongereza" Bamwe mu bigaragambya.

Aba bigaragambya bafite igipupe cy’ishusho ya Trump bamugaragaza nkumwana bambitse umwenda w’imbere berekana ko afite imitekerereze nk’iy’Umwana nk’Umwana.
Abateguye iki gikorwa cyo kwamagana Trump bateganyije imodoka zigera kuri 17 zo gutwara abantu baturuka kure nko mu mijyi ya Newcastle, Swansea, no mu burengerazuba bwa Wales.

Biteganijwe ko Donald Trump kuri uyu wa kabiri aza guhura n’ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi ndetse akaza kugirana ikiganiro n’Abanyamakuru ari kumwe na Theresa May.

Abagera kuri 67 ku ijana mu bwongereza ntibemera uyu mu Perezida Donald Trump aho abagera kuri 21 ku ijana aribo bamwemera ibintu bitandukanye cyane na Barack Obama wacyuye igihe aho abagera kuri 72 ku ijana ari bo bamwiyumvagamo.

Ishusho abigaragambya bari gukoresha ya Donald Trump

1997niyoyita@gmail.com