Akon ngo azashyirwa ahigitse Trump kumwanya wa Perezida

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 11/03/2018, Saa 21:44:43 Yasuwe inshuro 1932

Umuhanzi wo muri leta zunze ubumwe z’Amerika, akaba n’umushoramari mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba, yavuze ko ashaka kuziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agakuraho Perezida Donald Trump.

Aliaume Damala Badara Akon Thiam uzwi nka Akon ni umunyamerika ufite inkomoka muri Senegal akaba ari umwe mu bahanzi b’ibyamamare n’ubwo muri iyi minsi ahugiye cyane mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ingufu z’amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Don’t Matter, Lonely, Right Now, Blame It On Me, Beautiful, Freedom, Keep Up n’izindi nyinshi. Akon yatangarije TMZ dukesha iyi nkuru ko ari mu mipango yo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2020, agakuraho Perezida Donald Trump batavuga rumwe.

Akon yongeyeho ko yifuza guhura na Donald Trump ukunze kugira amagambo menshi kandi atyaye, bakajya impaka imbonankubone, akamwereka ibyamunaniye
agiye gukosora.

Uyu mwirabura w’imyaka 44 yavuze ko mu gihe yaba atorewe kuyobora Leta Zunzwe Ubumwe z’Amerika yazahita ashyiraho Marck Zuckberg washinze urubuga rwa Facebook nka visi perezida we.

Ukudahuza hagati ya Akon na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald
Trump kwatangiye ubwo uyu mugabo wanga abirabura yavuze ko ibihugu bya Afurika ari ibyobo bishyirwamo umwanda (shit hole), bikomeza kuba bibi ubwo Akon yangirwaga kujyana amashanyarazi mu gace ka Puerto Rico kashegeshwe n’umuyaga wiswe Hurricane Maria.


      

Tanga igitekerezo

-->