Abramovich, nyiri Chelsea FC yatandukanye n’umugore we bamaranye imyaka 10 babana

Yanditswe na Kuwa 8/08/2017, Saa 09:16:52 Yasuwe inshuro 415

Umuherwe wa Chelsea Roman Abramovich yatangaje ko atandukanye n’umugore we Daria Zhukova nyuma y’imyaka 10 bamaze babana.

Uyu muryango warufite abana ba 2 wafashe iki kemezo nyuma y’ibaruwa bandikiye hamwe maze bagafata uwo mwanzuro wo gutandukana.

Uyu muherwe wa Chelsea ari ku mwanya w’135 ku isi mu bantu bafite agatubutse mu kegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru Forbes bigaragara ko afite umutungo ubarwa kuri miliyardi z’amadolari akabakaba 9.

Muri iryo tangazo, bivugwa ko abo bombi babiri bemeye gukomeza gukorera hamwe kwita ku bana no gufatanya mu zindi gahunda ariko batabana nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Uyu mugabo w’umurusiya, yaguze ikipe ya Chelsea mu 2003, akaba yaratandukanye n’undi mugore we wa kabiri Irina mu 2007.

Nizeyimana Joseph


      

Tanga igitekerezo

-->