Abatinganyi bahawe uburenganzira bwo kwidegembya i Burayi

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 6/06/2018, Saa 16:20:36 Yasuwe inshuro 481

Urukiko rw’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi wasabye ibihugu biwugize kwemerera ababana bahuje ibitsina gutemberera aho bifuza hose i Burayi batitaye ku bwenegihugu ubwo ari ubwo bwose umwe muri boy aba akomokamo.

Uru rukiko (CJUE) ruvuga ko ibi bireba ababana bahuje ibitsina iyo umwe ari umunyaburayi. Bityo ngo bemerewe gutemberera mu gihugu cyose bifuza kiri mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ i Burayi , kabone nubwo amategeko y’icyo gihugu yaba ataremera umubano w’abatinganyi.

Umwanzuro w’uru rukiko, CJUE, uragira uti: “Nubwo ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’I Burayi byaba byemera cyangwa bitemera umubano w’abatinganyi, ntibyemerewe gutambamira uburenganzira bw’umuturage w’umutinganyi bwo gutemberera ku butaka bw’aho ashaka hose”.

Liberation.fr dukesha iyi nkuru ivuga ko ubutabera bw’i Burayi busabye ibi, nyuma y’ikibazo cyabaye ku mu nyarumeniya ubana n’umunyamerika. Aba bagabo babiri basezeraniye I Buruseri mu Bubiligi mu 2010 noneho baza gusaba Bucarest ko yakwemera uyu mubano wabo mu 2012 kugira ngo umunyamerika ashobore gutura muri Rumaniya.

Ubutegetsi bwo muri Rumaniya bwatanze uruhushya rwo kuhaba rw’amezi atarenze atatu.

Ubu butegetsi buvuga ko ibijyanye n’uburenganzira bw’igihe kirekire badashobora kubutanga kuko iby’abatinganyi bitemewe n’amategeko mu gihugu.

Ubu rero noneho urukiko CJUE rwerekanye aho rubogamiye, hasigaye icyo ubutabera bwo muri Rumaniya bwemeza.


      

Tanga igitekerezo

-->