Abakunzi ba Rayon Sports basabye ubuyobozi bw’iyi kipe kwimura Inteko rusange yari iteganijwe muri uku kwezi

Yanditswe na Kuwa 11/09/2017, Saa 09:19:16 Yasuwe inshuro 519

Kuri iki cyumweru munsi kuri Hotel Kalisimbi habaye Umwiherero witabiriwe n’abakunzi ba Rayon Sports b’ingeri zitandukanye barimo abayiyoboye mu bihe bitandukanye kugeza ubu, abayobozi ba fan clubs n’abandi bantu b’inararibonye bahujwe kugira ngo batange ibitekerezo hagamijwe kubaka Rayon Sports ikomeye y’ubu n’iyahazaza.

Ibitekerezo byashyikirijwe ubuyobozi bwa Rayon Sports muri iyi nama harimo:

(i) gutekereza ku buryo habaho komite imwe aho kugira komite nyinshi,
(ii) kuvugurura amategeko kugira ngo arusheho guhuza n’icyerekezo cy’igihe kirekire.

Abitabiriye umwiherero bafashe imyanzuro ikurukira:
1. Bishimiye ko RS yitwaye neza muri uyu mwaka ushize ndetse igatwara igikombe cya shampiyona;

2. Basabye abayobozi n’abakunzi bayo gukomeza gushyira hamwe kugirango bazatware ibikombe biri imbere (Agaciro na super coupe);

3. Bashyizeho itsinda ryo gusesengura sitati n’amategeko ngengamikorere kugira ngo ahuzwe n’igihe tugezemo kandi yimakaza imiyoborere myiza;

4. Bashyizeho itsinda ryo kwiga uburyo RS yagira umutungo uhagije kandi ucunzwe neza;

5. Basabye ayo matsinda kuba yagejeje raporo kuri komite y’inzibacyuho mu gihe kitarenze ibyumweru 2.

6. Basabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwimura Inteko Rusange yari iteganijwe tariki ya 17/09/2017, ikazatumizwa amatsinda abiri yashyizweho amaze kugeza raporo yayo kuri Comite.

Komite yashimiye abitabiriye umwiherero ibizeza ko izatumiza Inteko Rusange vuba kugirango yemeze ibyavuye mu mwiherero.

rayonsports.net


      

Tanga igitekerezo

-->