Abagabo bafite ibibazo byinshi, hongerwe abagore mu buyobozi-Obama

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 4/12/2017, Saa 16:04:54 Yasuwe inshuro 907

Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Obama kuri uyu wa Gatandatu yasabye ko abagore benshi bashyirwa mu buyobozi kubera ko abagabo bafite ibibazo bimwe muri iyi minsi.

"Si ugukabya abagore bagaragara nk’abafite ubushobozi kurusha abagabo, kubera uburyo bitwara mu mibanire. "

Ibi Obama yabitangarije i Paris, The Telegraph ikavuga ko ibi yabishingiye ku myitwarire mibi ishingiye ku gitsina abagabo b’abanyacyubahiro basigaye bagaragaza muri iyi minsi.

Ntiyigeze avuga abo bayobozi bafite ibibazo ariko yavuze ku kamaro ko kwibanda gushyira abagore mu buyobozi ,kubera ko abagabo bagaragara nk’abafite ibibazo muri iy’iminsi .

Obama yarimo asubiza ikibazo ku bijyanye n’ubuyobozi bufite ireme bw’ahazaza,mu gikorwa cyari cyateguwe na Network of Communications Professionals izwi nka "Les Napoleons".

Inkuru ya France 24


      

Tanga igitekerezo

-->