Ababarirwa muri miliyoni 40 ku isi bari mu bucakara buri mu isura nshya

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 20/09/2017, Saa 16:09:31 Yasuwe inshuro 538

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku murimo n’indi miryango yita ku burenganzira bwa muntu yagaragaje ko abantu babarirwa muri miliyoni 40 ku isi bari mu bucakara bwo gukora imirimo y’agahato ndetse no gushyingirwa ku gahato.

 Iyi mibare ikaba yaragendeye ku bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize wa 2016.

Ibi bikaba byagaragajwe mu nama y’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ku bufatanye bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku murimo, imiryango mpuzamahanga yita ku bimukira, imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, ndetse n’ikigega cy’isi gishinzwe urujya n’uruza rwa abantu ku isi.

Iyi raporo ikubiyemo ubushakashatsi yagaragaje ko abana babarirwa muri miliyoni 152 bafite imyaka iri hagati ya 5 na 17 bagirwaho ingaruka z’imirimo irenze ubushobozi bw’umwana.

Ubu bushyakashatsi bwakorewe mu bihugu 48 habazwa abagera ku bihumbi 71 bagaragaje ko abantu bagera kuri miliyoni 40 bari mu bucakara. Aba bakaba bakubiyemo miliyoni 24,9 by’abakora imirimo y’agahato ndetse na miliyoni 15,4 z’abantu bahatirwa gushyingirwa ku gahato

Iyi raporo ikaba inakomoza ku bana bari munsi y’imyaka 18 barongorwa ku gahato cyangwa bakajyanwa mu buraya ndetse no kugurishwa mu mikino y’uburaya. Uyu mubare munini ukaba ugaragara ku mugabane w’Afurika ndetse no ku mugabane w’Aziya.

Ku kijyanye n’ingaruka zikomoka ku mirimo y’agahato, iyi raporo yerekanye ko abana bagera kuri miliyoni 152 bagirwaho ingaruka zikomeye n’iyi mirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka 10 itambutse. Miliyoni 64 bakaba ari abakobwa naho miliyoni 88 bakaba ari abahungu.

Iyi miryango yashyize ahagaragara ikaba yahamagariye isi yose kurwanya ubu bucakara n’ubwo isi igenda yinjira mu cyo bise ikusanyabukungu rigamije inyungu z’umuntu ku giti cye.

Ni inkuru dukesha RFI

Magera Gildas